Umwitozo wo kurwanya no kwirinda EBOLA
Rusizi, 7 Mutarama 2019 – Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’ibitaro biherereye mu turere twa Rusizi na Rubavu n’abandi bafatanyabikorwa, iramenyesha abaturage ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019 izakora umwitozo wo kureba uko igihugu cyiteguye mu gukumira no kuvura icyorezo cya Ebola kiramutse kigaragaye mu Rwanda.
Nta cyorezo cya Ebola cyari cyagaragara mu Rwanda ariko Minisiteri y’Ubuzima irakomeza gukora imyitozo kugira ngo isuzume ubushobozi bw’inzego zitandukanye nyuma y’amahugurwa atandukanye no kubaka ubushobozi mu rwego rw’ibikoresho n’ubumenyi.
Uyu mwitozo uteganyijwe kuva tariki ya 8 kugeza tariki 11 Mutarama 2019 uzaba ari uwo ku rwego rw’igihugu kuko ibikorwa biteganyijwe bizakorerwa mu turere twa Rusizi na Rubavu. Iki gikorwa kije gikurikira indi myitozo yabereye ku bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe no mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Iki gikorwa kizabera mu mudugudu wa Cyunyu, akagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe, ku kigo nderabuzima, ku bitaro no ku kibuga cy’indege cya Kamembe mu Karere ka Rusizi ndetse no ku Kigo nderabuzima cyane Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Uwo mwitozo ugamije kureba niba inzego zitandukanye mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima, abakozi bo mu bitaro by’akarere, Laboratwari n’izindi nzego kugeza k’umudugudu ziteguye neza kandi zifite ubushobozi buhagije mu guhangana n’icyo cyorezo kiramutse kigaragaye mu gihugu.
Muri uwo mwitozo hazagaragaramo ibikorwa bitandukanye birimo uburyo bwo kumenyekanisha ugaragayeho ibimenyetso bya virusi ya Ebola, uko bamutwara, uko bamuvura ndetse n’uko bamushyingura aramutse yitabye Imana. Abakozi babihuguriwe bazaturuka mu bitaro 15 bazaba bazitabira iki gikorwa mu Karere ka Rubavu.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba abanyarwanda n’abaturarwanda bose kudakuka umutima igihe babonye umwitozo wo gukumira no guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara 114 cyangwa aba bakurikira:
……………………………………………………………………………………………………………………….......
Malick Kayumba, MOH/RBC: 0788350035
Dr. Nshizirungu Placide, Ibitaro bya Gihundwe: 0788307332
Lt Col. Dr. Kanyankore William, Ibitaro bya Gisenyi: 0788305785
download the document here
Topics
Rwanda will host the Multilateral Initiative on Malaria (MIM Society) 8th Pan-African Malaria Conference (PAMC) from 21-27 April 2024 under the theme …
Bridgetown, Barbados – The Health Development Partnership for Africa and the Caribbean (HeDPAC), a new initiative to strengthen South-South health…
From October 2, 2023, Africa has begun to make its way to Kigali, Rwanda, for research and training in a variety of minimally invasive medical…
In July of 2023, the Government of Rwanda approved the 4x4 Reform, a visionary strategy aimed at quadrupling the number of healthcare workers in the…
To coincide with the opening of the first BioNTech manufacturing facility in Africa - in Kigali, Rwanda - a high-level workshop was convened in…
As he officially opened the 25th Annual Conference of the Association of Medical Councils of Africa #AMCOA2023 in Kigali, Dr Sabin Nsanzimana,…
The Government of Rwanda has launched a new chapter in its campaign to tackle alcohol consumption among people, especially the youth, after a recent…
The Ministry of Health and Rwanda Biomedical Center have on Monday, July 24, launched a comprehensive vaccination campaign to administer the second…
The Ministry of Health, Rwanda Biomedical Centre (RBC), Rwanda National Police (RNP) and other government stakeholders, have on June 8 launched an…