Minisiteri y’Ubuzima irasaba abafite amavuriro yigenga akora ku buryo butemewe n’amategeko kubihagarika.
Kigali, ku wa 24 Mata 2019 --- Minisiteri y’Ubuzima irasaba abafite amavuriro n’abavura badafite ibyangombwa guhita bahagarika ibikorwa by’ubuvuzi kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage; ndetse tukabasaba gutangira inzira yo kubishaka ku nzego zibishinzwe.
Nkuko byagaragaye mu igenzura risanzwe rikorwa mu mavuriro yigenga; uyu mwaka Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’ikigo gishinzwe iperereza (RIB) mu igenzura iheruka gukora muri uku kwezi kwa Mata 2019 ryari rigamije kureba ko ayo mavuriro n’abayakoramo bafite ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’Ubuzima kandi bubahiriza amategeko agenga amavuriro yigenga n’agenga abakora ibikorwa by’ubuvuzi, hagaragaye amavuriro menshi atujuje ibyangombwa.
Mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro hagaragayemo amavuriro 15 atujuje ibisabwa kandi iki gikorwa kiracyakomeza. Ayo mavuriro yafunzwe kandi ba nyirayo bagiye gukurikiranwa n'amategeko.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba abafite amavuriro yigenga ko bagomba guhora bahiriza amategeko n’amabwiriza yashyizeho cyane cyane itegeko N° 10/98 rigenga umwuga w’ubuzuzi n’iteka rya Minisitiri Nº20/39 of 29/01/2016 rigena ibikorwa by’ubuvuzi bigomba gutangwa kuri buri rwego rw’ivuriro.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba abafite amavuriro n'abayakoreramo batujuje ibyangombwa kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo bahabwe ibyangombwa bituma bakora mu buryo bwemewe n’amategeko niba bujuje ibisabwa.
Minisiteri y’Ubuzima irasaba inzego zose cyane cyane inzego z’ibanze kugira uruhare mu kugenzura ko hari amavuriro yigenga akomeza gukora atujuje ibisabwa n’amategeko, turabasaba kuyagaragaza agafatirwa ibihano biteganywa n'amategeko ahana ushyira ubuzima bw'abanyarwanda mu kaga.
Minisiteri y’Ubuzima irakomeza kwizeza abanyarwanda ko ikomeye ku ntego yo kubungabunga ubuzima bwabo.
Malick KAYUMBA, Tel: +250 788 350 035/ Email: malick.kayumba@rbc.gov.rw
Topics
Rwanda will host the Multilateral Initiative on Malaria (MIM Society) 8th Pan-African Malaria Conference (PAMC) from 21-27 April 2024 under the theme …
Bridgetown, Barbados – The Health Development Partnership for Africa and the Caribbean (HeDPAC), a new initiative to strengthen South-South health…
From October 2, 2023, Africa has begun to make its way to Kigali, Rwanda, for research and training in a variety of minimally invasive medical…
In July of 2023, the Government of Rwanda approved the 4x4 Reform, a visionary strategy aimed at quadrupling the number of healthcare workers in the…
To coincide with the opening of the first BioNTech manufacturing facility in Africa - in Kigali, Rwanda - a high-level workshop was convened in…
As he officially opened the 25th Annual Conference of the Association of Medical Councils of Africa #AMCOA2023 in Kigali, Dr Sabin Nsanzimana,…
The Government of Rwanda has launched a new chapter in its campaign to tackle alcohol consumption among people, especially the youth, after a recent…
The Ministry of Health and Rwanda Biomedical Center have on Monday, July 24, launched a comprehensive vaccination campaign to administer the second…
The Ministry of Health, Rwanda Biomedical Centre (RBC), Rwanda National Police (RNP) and other government stakeholders, have on June 8 launched an…