ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko umupaka w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ufunguye kandi ko urujya n'uruza rw'abantu hagati y'ibihugu byombi rukomeje nyuma y’uko muri iki gitondo hagaragaye kutihuta ku mirongo bitewe no gukaza ingamba zo kwigisha, gupima abantu umuriro no kwinjira mu mutuzo ku mipaka.
Kugeza ubu nta Ebola iri mu Rwanda. Bitewe n’uko umubare w’abantu bandura virusi ya Ebola ugenda wiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisiteri y’Ubuzima iragira abaturarwanda inama zo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa kuri Goma n’ahandi hose hagaragaye Ebola mu Burasirazuba bwa Congo muri rusange.
Minisiteri y’Ubuzima kandi irasaba abantu bose kugaragaza umuntu wese ufite ibimenyetso bya Ebola bifashishije umurongo utishyurwa wa Minisiteri y’Ubuzima 114 n’uwa polisi 112 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima cyangwa ikigo nderabuzima kibegereye.
Bumwe mu buryo bwo kwirinda harimo kugira umuco wo gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune; irinde gukora ku maraso no ku matembabuzi y’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola ndetse n’ibikoresho yakozeho.
Ebola yandurira mu maraso no mu matembabuzi harimo ibirutsi, inkari, amacandwe, n’ibyuya by’umuntu wayanduye.
Ibimenyetso by’indwara ya Ebola ni ibi bikurikira: kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, gusesa ibiheri ku mubiri, gutukura amaso, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.
Kugeza ubu, abanduye iyo ndwara mu bihugu by abaturanyi, ni abarenze kuri izi nama. Turasaba abanyarwanda gukomeza guharanira ko Ebola itagera mu Rwanda, bubahiriza inama bagirwa mu biganiro bagirana n’abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, abajyanama b’ubuzima, ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.
Bikorewe i Kigali, ku wa 1 Kanama 2019
Dr. Diane GASHUMBA
Minisitiri w’Ubuzima
Topics
Rwanda will host the Multilateral Initiative on Malaria (MIM Society) 8th Pan-African Malaria Conference (PAMC) from 21-27 April 2024 under the theme …
Bridgetown, Barbados – The Health Development Partnership for Africa and the Caribbean (HeDPAC), a new initiative to strengthen South-South health…
From October 2, 2023, Africa has begun to make its way to Kigali, Rwanda, for research and training in a variety of minimally invasive medical…
In July of 2023, the Government of Rwanda approved the 4x4 Reform, a visionary strategy aimed at quadrupling the number of healthcare workers in the…
To coincide with the opening of the first BioNTech manufacturing facility in Africa - in Kigali, Rwanda - a high-level workshop was convened in…
As he officially opened the 25th Annual Conference of the Association of Medical Councils of Africa #AMCOA2023 in Kigali, Dr Sabin Nsanzimana,…
The Government of Rwanda has launched a new chapter in its campaign to tackle alcohol consumption among people, especially the youth, after a recent…
The Ministry of Health and Rwanda Biomedical Center have on Monday, July 24, launched a comprehensive vaccination campaign to administer the second…
The Ministry of Health, Rwanda Biomedical Centre (RBC), Rwanda National Police (RNP) and other government stakeholders, have on June 8 launched an…