ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza Abanyarwanda n'Abaturarwanda ibamenyesha ko nta tangazo ryatanzwe na WHO rivuga ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda.
Kigali, ku wa 28 Mutarama 2019: Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha Abanyarwanda n’Abaturarwanda ko nta tangazo yahawe n’Ishami ry' Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryaba rivuga ko Ebola irushijeho gusatira u Rwanda nk'uko byavuzwe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ministeri y’Ubuzima ikaba iboneyeho guhumuriza abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho icyorezo cya Ebola kandi ko hafashwe ingamba zitandukanye zo gukumira no kwirinda icyo cyorezo.
Ishami ry' Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS rifite uburyo bwihariye imenyeshamo ibihugu amakuru ajyanye n’ibyorezo kuburyo bwizewe akaba ari nabwo hemezwa ibyakorwa mu rwego rw’ubufatanye mu rwego rwo kubikumira.
U Rwanda rumaze igihe mu myiteguro yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola cyibasiye igihugu cy’abaturanyi kandi aho igeze harashimishije.
Ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye za leta n’imiryango mpuzamahanga harimo Ishami ry' Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, hateguwe amahugurwa y’abaganga, abaforomo n’abandi bakora mu mavuriro mu turere twose tw’igihugu. Hahuguwe kandi abashinzwe guhugura abandi kuva ku karere kugera ku mudugudu harimo abajyanama b’ubuzima mu bijyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola. Abandi bahuguwe harimo aba polisi, abanyamakuru n’abakorera bushake ba Croix Rouge y’u Rwanda.
Ubukangurambaga bugikomeza burakorwa ku bijyanye no kumenya ibimenyetso bya Ebola, uburyo bwo kwirinda kuyandura n’icyakorwa iyo habonetse uwaba yayanduye. Ibi birakorwa ku nzego zitandukanye kugera mu mudugudu aho batanga ubutumwa bwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola mu muganda, mu mashuri, ku ma radiyo na za televiziyo n’ahandi hose hahurira abantu benshi. Ibyaba n’andi mashusho byaramanitswe hafi ya za gasutamo, ku ma hoteri, amashuri, ibitaro n’ibigo nderabuzima n’ahandi hahurira abantu benshi mu turere twegereye imipaka.
Ubutumwa butangwa bwakozwe hagendewe ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu kureba ubumenyi abanyarwanda bafite mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Ebola.
Hubatswe ikigo cyihariye mu kuvura Ebola iramutse igaragaye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu. Haguzwe ibikoresho n’imiti byakwifashishwa haramutse hagaragaye Ebola mu Rwanda.
Hakozwe imyitozo itandukanye yo gusuzuma uko u Rwanda rwiteguye kuba rwahangana na Ebola iramutse ihagaragaye. Iyo myitozo yabereye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali, Mu Karere ka Rusizi ku bitaro bya Gihundwe, ku kibuga cy’indege cya Kamembe no ku kigo gifite ubushobozi buhagije bwo kuvura Ebola i Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Ibyo byose biragagaza ko twiteguye bihagije guhangana na Ebola. Nubwo duhagaze neza mu kwitegura Ebola, imyitozo irakomeje ku nzego zitandukanye mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa abantu bose ko Ebola ari indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.
Ibimenyetso by’iyo ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ebola ntiyandurira mu mwuka.
Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko iyi ndwara yoroshye cyane kwirinda iyo twitaye ku isuku, ikaba iboneyeho gusaba ibi bikurikira:
● Kugira umuco wo gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune;
● Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Ebola byavuzwe haruguru agomba
kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye;
● Gukomeza umuco mwiza wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye;
● Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.
…………………………………………………………………………………………………………………………
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara umurongo utishyurwa 114
Malick Kayumba, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima. Tel: +250 788350035/ malick.kayumba@rbc.gov.rw
Topics
Rwanda will host the Multilateral Initiative on Malaria (MIM Society) 8th Pan-African Malaria Conference (PAMC) from 21-27 April 2024 under the theme …
Bridgetown, Barbados – The Health Development Partnership for Africa and the Caribbean (HeDPAC), a new initiative to strengthen South-South health…
From October 2, 2023, Africa has begun to make its way to Kigali, Rwanda, for research and training in a variety of minimally invasive medical…
In July of 2023, the Government of Rwanda approved the 4x4 Reform, a visionary strategy aimed at quadrupling the number of healthcare workers in the…
To coincide with the opening of the first BioNTech manufacturing facility in Africa - in Kigali, Rwanda - a high-level workshop was convened in…
As he officially opened the 25th Annual Conference of the Association of Medical Councils of Africa #AMCOA2023 in Kigali, Dr Sabin Nsanzimana,…
The Government of Rwanda has launched a new chapter in its campaign to tackle alcohol consumption among people, especially the youth, after a recent…
The Ministry of Health and Rwanda Biomedical Center have on Monday, July 24, launched a comprehensive vaccination campaign to administer the second…
The Ministry of Health, Rwanda Biomedical Centre (RBC), Rwanda National Police (RNP) and other government stakeholders, have on June 8 launched an…